Ubwishingizi
bw'Ubwubatsi

Ubwishingizi bw'ingaruka zose kuri ba rwiyemezamirimo

Ubu bwishingizi butanga uburyo bunoze kandi buhagije bwo kwirinda igihombo cyangwa kwangirika kw'ibintu ku bijyanye hisunzwe ibikubiye mu masezerano y'imirimo irimo gukorwa, aho imirimo y'ubwubatsi ibera n’ibikoresho ndetse n’imashini zubaka kimwe n’ibisabwa n’abandi bantu ku bijyanye n’ibyangiritse ku mutungo cyangwa ibikomere by’umubiri bivuka bijyanye no kubahiriza amasezerano.

Ubwishingizi ku bashoramari b'uruganda n'imashini

Ubu bwishingizi burebana n' igihombo cyangwa ibyangiritse ku ruganda n’imashini biturutse ku mpamvu iyo ari yo yose iba ku kazi, mu gihe cy'ikiruhuko cyangwa mu gihe cyo kugenzura no gutunganya ibikoresho kandi ntamwihariko w'ahantu.
Ibyago birimo umuriro, inkuba cyangwa ibyo bifitanye isano, imvururu, imyigaragambyo, kwangiza, ibyago mu gihe cy'urugendo, ubujura, gusenya, kugongana, ibyangijwe, gusenyuka.

Ubwishingzi bwose bw'abubaka bakoresheje imashini

Ubu bwishingizi burinda abishingiwe ingaruka zose zabaho mugihe cyo kuzamura imashini, inganda n’ibyuma byubwoko bwose kimwe no kwangirika kwumutungo cyangwa gukomeretsa umubiri kubandi bantu bivuka mubikorwa byo kubaka.

Ubwishingi bw'ibyakwangiza imashini

Ubu bwishingizi bwishingira ibyangiritse ku mashini zisanzwe zubatse biturutse ku mpamvu zitunguranye.

Duhe imyirondoro yawe

Uzuzamo umwirondoro wawe, maze umukozi wacu ubishinzwe ahite agufasha.