
Ubwishingizi bwo kwizigamira bufasha uwishingiwe gukusanya amafaranga buhoro buhoro, hakiyongeraho inyungu ya buri mwaka ingana na 5%. Nyuma y’igihe runaka, gikunze kuba imyaka ibiri, uwishingiwe yemererwa gusaba guhabwa igice cy’amafaranga ye yizigamiye, ibi bizwi nka avansi. Iyi serivisi ya avansi itanga ubwisanzure mu micungire y’ubwizigame no kurinda ko uwizigamye yahungabanywa n’ibihe by’amage bimugwiririye, bityo ikemerera abakiriya gukoresha amafaranga mu buryo bwo gukemura ibibazo byihutirwa cyangwa izindi mpamvu zisaba amafaranga.
Uko amafaranga yizigamiwe yiyongera ni nako byongera ukudahungabana k’umutungo w’amafaranga y’uwishingiwe kandi bikamufasha gutegura ejo hazaza mu by’imari.
Uzuzamo umwirondoro wawe, maze umukozi wacu ubishinzwe ahite agufasha.