Ubwishingizi
Intego

Reba amakuru arambuye kuri ubu bwishingizi

Mu gukemura impungenge zihari ku bijyanye n'izamuka ry'ikiguzi cy’uburezi, SanlamAllianz ishishikariza ababyeyi ko ejo heza h’abana babo hagombera ingamba za none hagamijwe kurinda icyahungabanya indoto n’intego bafite ku bana babo.

Ubu bwishingizi mfatirwahamwe bukozwe mu buryo uwishingiwe ari ishuri, naho umubyeyi cyangwa umwishingizi w’umwana akaba ari umunyamuryango ku giti cye muri ubwo bwishingizi mfatirwahamwe.

Abayobozi b’ejo hazaza bakwiye gutegurwa uyu munsi

Twizera ko buri mwana akwiye amahirwe yo gutera imbere kandi ko uburezi bwiza ku mwana ari impamba imufasha gutegura ejo he hazaza. Umuhigo wacu ni ukwishingira no kurinda ko hari icyahungabanya indoto n’ intego ufite ku bana bawe. Mu gihe umubyeyi apfuye cyangwa akagira ubumuga bwa burundu buhoraho, umwana yishyurirwa amafaranga y’ ishuri yigagaho kugeza ashoje icyiriro arimo:

  • Uko umusanzu wishyurwa: Mu rwego rwo korohereza kwegeranya umusanzu, umusanzu w’ubwishingizi uzashyirwa mu mafaranga y’ishuri.
  • Ibyiciro by’amashuri byishingirwa: Ubwishingiz bw’Intego bwibanda ku cyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, aho igihe ntarengwa cyo kwishyura ari imyaka 6 ku mashuri abanza n’imyaka 3 ku mashuri yisumbuye.
  • Ibyo wunguka: Umubare w’amafaranga yishyurwa ni uw’imyaka isigaye ku mwana ngo asoze amasomo ye muri iryo shuri, harimo n’umwaka yigamo.
  • Igihe amafaranga y’ishuri yishyurwa: Amafaranga y’ishuri azishyurwa igihe habaye icyago cy’urupfu cyangwa ubumuga buhoraho bwa burundu bw’umubyeyi/umwishingizi.


Duhe imyirondoro yawe

Uzuzamo umwirondoro wawe, maze umukozi wacu ubishinzwe ahite agufasha.