Ubwishingizi
bw’amashuri y’abana
Reba amakuru arambuye kuri ubu bwishingizi
Kugira ejo hazaza heza ku bana bacu ni intego y'ingenzi ku mubyeyi wese wita ku nshingano ze neza. Umusingi mu buzima bw'ahazaza h’umwana ni ukumuha uburezi bufite ireme. Kubera izamuka ry'ibiciro bijyanye n'uburezi, cyane cyane mu byiciro byisumbuye, byatumye bigora imiryango myinshi kubona uburyo bwo kwishyurira abana. Kubera iyo mpamvu, ababyeyi bagorwa cyane no gushaka amafaranga akenewe kugira ngo bashobore kwishyura ikuguzi cy’uburezi bw’abana babo.
Mu gihe ababyeyi bafite izo ngorane, umuntu yakibaza ati: Ese ababyeyi bafite amafaranga ahagije yo kwishyura amashuri y'abana babo? Kandi byagenda bite niba habayeho icyago kidateganyijwe?
Ubwishingizi bw’amashuri y’abana bufasha ababyeyi mu kuzigama kugira ngo bashobore kubona amafaranga y'uburezi bw'abana babo binyuze mu bwizigame bufite umutekano, kandi bugaha ababyeyi umutuzo ko ibyifuzo k’uburezi bw’abana babo bizagerwaho nubwo abo babyeyi baba batakiriho.