Ubwishingizi mfatirwahamwe
bw’ubuzima bw’abakozi

Reba amakuru arambuye kuri ubu bwishingizi

Guhangana n’ibyago bitunguranye ku bakozi ni kimwe mu bintu umukoresha agomba kwitaho. Ubwishingizi mfatirwahamwe bw’ubuzima bw’abakozi ni kimwe mu byiyongera ku byo abakozi bagenerwa n’amategeko bigafasha ikigo gushaka abakozi beza no kubagumana.

Ibyishingirwa n’indishyi zitangwa


Urupfu cyangwa ubumuga bwa burundu buhoraho

Iyo habaye urupfu rw’umukozi ruturutse ku ndwara cyangwa impanuka, umubare w’amafaranga yishyurwa, ushobora kuba amafaranga angana kuri buri mukozi cyangwa inshuro runaka z’umushahara w’umwaka wose nk’uko biba byaremejwe mbere n’umukoresha. Indishyi zishyurwa ingunga imwe ku mukozi cyangwa ku bagenerwabwishingizi bashyizweho n’uwo mukozi.
Mu gihe habaye ubumuga bwa burundu buhoraho, amafaranga yishingiwe mu masezerano yishyurwa umukozi cyangwa ku mugenerwabwishingizi mu gihe cy’amezi 36.

Ubumuga bwa burundu bw’igice

Iyo umukozi agize ubumuga bwa burundu bw’igice kandi akiri mu kazi, hishyurwa indishyi ingunga imwe, hashingiwe ku ngano y’ubumuga afite bigakubwa n’amafaranga yishyingiwe mu masezerano cyangwa bikaba gukuba n’inshuro runaka z’umushahara.

Amafaranga yo gushyingura

Iyo umukozi apfuye kandi akiri mu kazi, hishyurwa indishyi ingunga imwe. Amafaranga yishingiwe aba ari inshuro 2 cyangwa 3 z’umushahara w’ukwezi w’umukozi cyangwa akaba igiteranyo cy’amafaranga adahinduka ariko atajya munsi ya 1.000.000 Frw yishyurwa mu gihe kitarenze amasaha 24 nyuma yo kubona icyemezo cy’uko umukozi yapfuye.

Gutakaza akazi

Muri ubu bwishingizi, uwatakaje akazi kubera uburwayi cyangwa impanuka ahabwa ingoboka mu mafaranga isimbura igice cy’umushahara we yatakaje iyo hashize nibura amezi atandatu akurikirana adakora kubera ubumuga cyangwa uburwayi. Amafaranga yishingiwe yishyurwa mu gihe cy’amezi 24 aba ari 75% by’umushahara w’umukozi.

Pansiyo

Umusanzu uzigamirwa ubwishingizi bwa pansiyo ugamijwe kunganira amafaranga atangwa n’ubwiteganyirize bw’abakozi bwa Leta. Ubwizigame bwa pansiyo ni igice cy’umusanzu w’umwaka w’ubwishingizi gisigara, nyuma yo gukuramo ikiguzi kigenewe ibindi byago byishingirwa byavuzwe haruguru. Iki ni igice gishyirwaho inyungu y’ishyingu ryicunguye ziba zaremeranyijweho ndetse umukozi akaba yakemererwa gufataho avansi ku bwizigame bwe.

Bimwe mu byishingirwa bivugwa haruguru bishobora kuvamo cyangwa bikongerwa mu masezerano hashingiwe ku byo ukeneye ndetse n’ubushobozi ufite bwo kwishyura ikiguzi cy’ubwishingizi.

Duhe imyirondoro yawe

Uzuzamo umwirondoro wawe, maze umukozi wacu ubishinzwe ahite agufasha.