Ubwishingizi
bw’ubuzima ku nguzanyo

Reba amakuru arambuye kuri ubu bwishingizi

Mu bwishingizi bw’ubuzima ku nguzanyo, SanlamAllianz yishyura umwenda remezo uwishingiwe yari asigaje kwishyura ku itariki urupfu cyangwa ubumuga bwa burundu buhoraho byemerejwe ho na muganga.

Ubu bwishingizi kandi bushobora bwishingira ibyago byo gutakaza akazi kubera ibibazo by’ubukungu cyangwa ibya tekiniki, kuvanaho cyangwa kuvugurura imikorere y’ikigo, guhindura ikoranabuhanga ryakoreshwaga hagamijwe kugira ngo ikigo kirusheho guhigana, igihombo gituma Umukoresha agabanya abakozi, iseswa ry’ikigo, gufunga, kugurwa cyangwa kwihuza n’ikindi kigo bituma umukoresha agabanya abakozi aho hishyurwa indishyi hashingiwe ku masezerano SanlamAllianz iba yaragiranye na Banki uwishingiwe yafashemo inguzanyo.

Ku bindi bisobanuro byimbitse, wabaza banki yawe kubyerekeye ubwishingizi bw’ubuzima ku nguzanyo butangwa na SanlamAllianz.

Duhe imyirondoro yawe

Uzuzamo umwirondoro wawe, maze umukozi wacu ubishinzwe ahite agufasha.