IBITWEREKEYEHO


SanlamAllianz Life Insurance Rwanda

SanlamAllianz Life Insurance Rwanda ni isosiyete itanga ubwishingizi bw’ubuzima bw’igihe kirekire, ikaba izwiho gutanga serivisi zigezweho ku bantu ku giti cyabo, ibigo bito n’ibiciriritse, ibigo binini, ndetse n’amatsinda y’abantu.

Dushamikiye kuri SanlamAllianz, isosiyete mpuzamahanga ikorera mu bihugu 27 ku mugabane wa Afurika. Intego yacu nyamukuru ni uguteza imbere inyungu z’abafanyamigabane bose, guharanira ko tuba muri sosiyete eshatu za mbere zitanga ubwishingizi bw’ubuzima mu Rwanda. Ibyo tuzabigeraho binyuze mu buryo bw’ubufatanye buha agaciro abakozi bacu, abakiriya n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Amateka yacu

Mbere y’umwaka wa 2014, SanlamAllianz Life Insurance Plc yitwaga SORAS Vie Ltd, ikaba yari sosiyete yari yihariye igice kinini cy’isoko mu gutanga ubwishingizi bw’ubuzima mu Rwanda. Mu mwaka wa 2014, ikigo cya Sanlam cyaguze 63% by’imigabane muri SORAS, maze muri 2018 kiza no kwegukana imigabane yose ingana na 37% yari isigaye. Nyuma y’uko Sanlam iguze 100% by’imigabane ya Saham Finances, isosiyete y’ubwishingizi yo mu gihugu cya Maroc, byabaye ngombwa guhuza amashami abiri ya Sanlam yari mu Rwanda: SORAS Vie na Saham Vie.

Igikorwa cyo kwihuza kw’ izo sosiyete zombi cyasojwe muri Werurwe 2019, maze isosiyete nshya ihita ihindurirwa izina iba Sanlam Vie Plc mu Ugushyingo 2019.

SanlamAllianz ni sosiyete yashinzwe muri Nzeri 2023 nyuma yo kwishyira hamwe kwa Sanlam nka sosiyete nini muri Afurika itanga serivisi zitari iz’imari na Allianz, imwe mu masosiyete akomeye ku isi imaze imyaka irenga ijana mu bijyanye n’ubwishingizi no gucunga imari.

Ibi rero nibyo byatumye ku itariki ya 29 Kanama 2024, isosiyete yitwaga Sanlam Vie Plc ihindurirwa izina yitwa SanlamAllianz Life Insurance Plc, ikaba ifite intego zo kugeza ku Banyarwanda serivisi z’ubwishingizi zitandukanye zo ku rwego mpuzamahanga.

Duhe imyirondoro yawe

Uzuzamo umwirondoro wawe, maze umukozi wacu ubishinzwe ahite agufasha.