
Ubu bwishingizi bwishingira inyubako yari isanzwe ishinganye ugakorwago ubujura bukozwe n'umuntu uwo ari we wese cyangwa abantu bakoresheje uburyo bw'urugomo no gukoresha imbaraga mu kwinjira cyangwa gusohoka aho uwo mutungo uherereye, nta ruhushya rwatanzwe na nyir'umutungo, umuntu cyangwa abantu bahawe uwo mutungo mu buryo bwemewe n'amategeko cyangwa bawugenzura mu izina ryabo. Iki gice gikora ku bwishingizi bw'abafite ubwishingizi ku ngaruka ziterwa no kwinjira cyangwa gusohoka ku ngufu ahantu hasanzwe hafite ubwishingizi.

Ni ubwishingizi bwo kwirinda igihombo cyangwa kwangirika kw'ibintu byashinganishijwe biturutse ku mpamvu iyo ari yo yose idasobanuwe neza muri kontaro. Ibi bikubiyemo ubujura, umuriro n'ibyangiritse ku bw'impanuka harimo imidugararo n'imyigaragambyo. Ni ngombwa ko uwishingiwe agaragaza urutonde rw'ibintu afite n'agaciro kabyo/igiciro cy'ubwishingizi.
Uzuzamo umwirondoro wawe, maze umukozi wacu ubishinzwe ahite agufasha.