Ubwishingizi
bw'ibinyabiziga

Ikinyabiziga cy'umuntu kugiti cye

SanlamAllianz General Insurance itanga ubwishingizi bw'imodoka bwihariye bujyanye n'inyungu z'amahitamo n'ibipimo by'ubwishingizi bikubiye mu moko 3 ariyo ; ni ukuvuga:

Ubufasha ngoboka bwa Zahabu butangwa na SanlamAllianz, Ubufasha ngoboka bwa feza ndetse n'ubufasha ngoboka bw'umuringa.

Ubu bwishingizi butanga indishyi ku bw'ibyangijwe (harimo imidugararo n'imyigaragambyo n'imyigaragambyo) no ku buryozwe bw'ibyabandi byangiritse aho ari ho hose muri Afurika y'Iburasirazuba, kandi hatangwa indishyi zikurikira:

  • Indishyi ishingiye ku kuba umunyamuryango wa SanlamAllianz
  • Ubwishingiz bw'impanuka umuntu kugiti cye
  • Kugobokwa mu gihe uri mu muhanda mu masaha 24
  • Indishyi zihutirwa zo kwivuza n'ibindi byinshi

Ibinyabiziga bikora akazi k'ubucuruzi

  • Ibicuruzwa byawe bwite - Aha hishingirwa kwangirika kw'ikinyabiziga biturutse ku mpanuka ,inkongi y'umuriro, ubujura, n'ibyabandi byangijwe n'ikinyabiziga. Habaho kandi kuba n'abandi bantu barengaho batwawe n'imodoka babasha guhabwa ubwishingizi.
  • Imashini- Ubu bwishingizi bugoboka nyiri imashini mugihe habayeho kwangirika biturutse ku mpanuka, inkongi y'umuriro, ubujura ndetse no kwangirika kw'ibyabandi mugihe imashini iri mukazi. Ubu bwishingizi kandi boshobora guhabwa imashini zikora umurimo w'ubuhinzi cyangwa akandi kazi.
  • Ubucuruzi (Ibyago byo mu muhanda gusa) - Ubwishingizi butangwa kubacuruzi b'imodoka n'abanyamagaraje mu rwego rwo kubakingira ibyago byo mu muhanda mu gihe cyo kugerageza no kwimura imodoka ziva aho zicururizwa kugera ku bakiriya . Igiciro gitangwa kuri plaque ya IT.
  • PSV - Ubu bwishingizi bukubiyemo imodoka zitwara abagenzi kandi butanga indishyi iyo habayeho kwangirika kw'ikinyabiziga guturutse ku mpanuka, inkongi y'umuriro, ubujura, ndetse hakabaho ukwangirika kw'ibyabandi. Imodoka igomba kubahiriza byimazeyo amategeko ya RURA agenga imodoka zitwara abagenzi.

Moto zikoreshwa n'ibigo

Ubu bwishingizi bufasha kwishyura moto z'ibigo igihe habayeho kwangirika biturutse kumpanuka, umuriro cyangwa se habayeho ibikorwa by'ubujura. Ubu bwishingizi kandi bugera no ku kwishyura ibyabandi byangijwe nk'uko biteganywa n'itegeko rigenga urujya n'uruza.

Duhe imyirondoro yawe

Uzuzamo umwirondoro wawe, maze umukozi wacu ubishinzwe ahite agufasha.