Ubwishingizi
bw'impanuka

Ubwishingizi bw'urugendo

SanlamAllianz yishyura amafaranga y'ubuvuzi bwihutirwa, gukurikirana ubuvuzi, guhagarika urugendo, gutinda kwabayeho mu rugendo, gutakaza imizigo, ibibazo umuntu yahuriye nabyo murugendo, impanuka y'umuntu ku giti cye n'ibindi. Ubwishingizi bw'urugendo ni ubwoko bwihariye bw'ubwishingizi ushobora gufata mbere yo gutangira urugendo hanze y'igihugu cyawe cy'amavuko, bukurinda mu gihe habayeho ibintu utari witeze mu rugendo rwawe.

SanlamAllianz iguha uburyo bwo gufata Ubwishingizi bw'urugendo;

  • ku gusubizwa amafaranga, no
  • mu rwego rwo gukurikiranirwa hafi aho uri hose.

SanlamAllianz itanga ubwishingizi bwo kwivuza ku mafaranga y'u Burayi agera ku bihumbi 30 by'amayero n'ubwishingizi bw'impanuka ku muntu ku mafaranga y'u Burayi agera ku bihumbi 30 by'amayero. Izindi nyungu zirimo ubufasha bwo kujyanwa kwa muganga, gutakaza imizigo, Ingorane bwite umuntu ashobora guhura nazo zibangamira urugendo, kwibwa, gutaha n'ibindi byinshi.

Iyi cover ni nziza ku bayobozi n'abakozi bakuru bakora ingendo kandi ishobora gufatwa buri rugendo cyangwa buri mwaka ku bantu bakora ingendo kenshi.

Ubwishingizi bw'impanuka ku itsinda ry'abantu

Ubu bwishingizi bufasha mu kwishyura igihe habayeho impanuka y'urupfu cyangwa ubumuga buturutse ku mpanuka mu gihe bari mu kazi cyangwa mu gihe baruhuka amasaha 24 kuri 24. Inyungu zitangwa muri ubu bwishingizi bw'impanuka ku itsinda ry'abantu zigaragazwa mu buryo bukurikira:

  • Urupfu rutewe n'impanuka
  • Ubumuga bwa burundu (PTD)
  • Ubumuga bw'igihe gito (TTD)
  • Amafaranga yo kwivuza
  • Amafaranga yo gushyingura
  • Indwara ziterwa n'akazi

Ubwishingizi bwo gutwara amafaranga

Ubu bwishingizi bwishingira amafaranga mu gihe ari mu nzu mu bubiko bufunze, mu maboko y'abakozi babifitiye uburenganzira no mu gihe cyo gutwara amafaranga ajya muri banki cyangwa avuyeyo. Bwishingira kandi amafaranga igihe ava mu nyubako akajya cyangwa ava muri banki . Bwishingira nanone amafaranga ari mu bubiko mu cyumba gifite umutekano uhagije.Bwishingira amafaranga mu ntoki z'abakozi bakuru ndetse no mugihe yangirikiye mu bubiko bwayo. Igihe cyose herekanwa umurongo ntarengwa hakabarwa n'agaciro mu gihe cy'umwaka.

Ubwishingizi ku budahemuka/ubunyangamugayo

Ubu bwishingizi bugoboka ikigo cy'ubucuruzi mu gihe habaye igihombo cy'amafaranga cyangwa ibintu biturutse ku buriganya cyangwa ubuhemu bw'umukozi uzwi neza ko akorera icyo kigo.

Ubwishingizi ku bikorwa by'ubujura

Ubu bwishingizi bwishingira umutungo wibwe bikozwe n'umuntu uwo ari we wese cyangwa abantu bakoresheje uburyo bw'urugomo no gukoresha ingufu mu kwinjira cyangwa gusohoka aho uwo mutungo uherereye, nta ruhushya rwatanzwe na nyir'umutungo, umuntu cyangwa abantu bahawe uwo mutungo mu buryo bwemewe n'amategeko cyangwa bawugenzura mu izina ryabo. Iki gice gikora ku bwishingizi bw'abafite ubwishingizi ku ngaruka ziterwa no kwinjira cyangwa gusohoka hakoreshejwe ingufu mu mazu y'uwafashe ubwishingizi.

Ubwishingizi bwa byose

Ubu bwishingizi bwishingira ibyangiritse bitewe n'impanuka cyangwa kwangirika kubintu byagenwe bitewe nimpamvu iyo ari yo yose itaravuzwe muri kontaro. Ibi birimo ubujura, umuriro n’ibyangiritse ku mpanuka harimo imvururu n’imyigaragambyo. Ni ngombwa ko uwishingiwe agaragaza ibintu byishingiwe hamwe nagaciro kabo / amafaranga y'ubwishingizi.

Duhe imyirondoro yawe

Uzuzamo umwirondoro wawe, maze umukozi wacu ubishinzwe ahite agufasha.