
SanlamAllianz yishyura amafaranga y'ubuvuzi bwihutirwa, gukurikirana ubuvuzi, guhagarika urugendo, gutinda kwabayeho mu rugendo, gutakaza imizigo, ibibazo umuntu yahuriye nabyo murugendo, impanuka y'umuntu ku giti cye n'ibindi. Ubwishingizi bw'urugendo ni ubwoko bwihariye bw'ubwishingizi ushobora gufata mbere yo gutangira urugendo hanze y'igihugu cyawe cy'amavuko, bukurinda mu gihe habayeho ibintu utari witeze mu rugendo rwawe.
SanlamAllianz iguha uburyo bwo gufata Ubwishingizi bw'urugendo;
SanlamAllianz itanga ubwishingizi bwo kwivuza ku mafaranga y'u Burayi agera ku bihumbi 30 by'amayero n'ubwishingizi bw'impanuka ku muntu ku mafaranga y'u Burayi agera ku bihumbi 30 by'amayero. Izindi nyungu zirimo ubufasha bwo kujyanwa kwa muganga, gutakaza imizigo, Ingorane bwite umuntu ashobora guhura nazo zibangamira urugendo, kwibwa, gutaha n'ibindi byinshi.
Iyi cover ni nziza ku bayobozi n'abakozi bakuru bakora ingendo kandi ishobora gufatwa buri rugendo cyangwa buri mwaka ku bantu bakora ingendo kenshi.
Uzuzamo umwirondoro wawe, maze umukozi wacu ubishinzwe ahite agufasha.