U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere mu bihugu 27 mu gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’ibirango bishya bya SanlamAllianz

Sanlam na Allianz, ibigo by'ubwishingizi bikomeye ku rwego mpuzamahanga, byarihuje maze mu mwaka wa 2023, bishinga sosiyete nini muri Afurika yitwa SanlamAllianz itanga serivisi z’imari zitari iz’amabanki. Iri zina rya SanlamAllianz ryatangiye gukoreshwa no kumurikwa ku mugaragaro mu Rwanda mu birori byabereye i Kigali ku wa 29 Kanama 2024.

SanlamAllianz Life Insurance Plc na SanlamAllianz General Insurance Plc ni bimwe mu bigo by’ubwishingizi bya mbere byagaragaje ibirango bishya bya SanlamAllianz mu bikorwa y’ubucuruzi nyuma yuko kwihuza kwa Sanlam na Allianz.

Ibi byabaye nyuma yuko inzego zibishinzwe mu Rwanda zihaye ibi bigo by’ubwishingizi uburenganzira bwo gutangira gukora ku mugaragaro bikoresheje izina rishya n’ibirango bya SanlamAllianz. Abayobozi bakuru b’ibi bigo mu Rwanda ni Bwana Jean Chrysostome Hodari, Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz Life Insurance “Rwanda Plc na Bwana Richard Akotègnon Hodehou, Umuyobozi Mukuru

Intego ya SanlamAllianz ni ugukoresha ubunararibonye ifite ku rwego mpuzamahanga no ku mugabane wa Afurika mu guteza imbere no kwagura ubukungu, hagamijwe guteza imbere ubukungu burambye no gutanga serivisi z’imari zitandukanye kandi zinoze, zifasha abaturage bose kwigira mu by’imari, kugira umutekano no kugera ku iterambere rirambye.

Bwana Heinie Werth, Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz, yagize ati:
“Kumurika izina SanlamAllianz mu Rwanda ni intambwe ikomeye duteye, kandi ni ikimenyetso cy’umuhate dufite mu guteza imbere isoko rys serivisi z’imari mu gihugu. Ibi bigaragaza neza umugambi dufite wo gukomeza kuba imbere aho dukorera hose binyuze mugukoresha ubunararibonye dufite mu masoko y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, no gushimangira ubushobozi bwo kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi.”

Yakomeje agira ati: “Ubu bufatanye buzashyigikira iterambere binyuze mu gukoresha ubwinshi bw’imari y’abanyamigabane bacu, Sanlam na Allianz, duhuze imbaraga mu isaranganywa ry’isoko, ubufatanye n’ibigo by’itumanaho ndetse na banki zitanga ubwishingizi (bancassurance), byose bigamije kunoza serivisi dutanga ku bakiriya bacu.”

Dr. Gisanabagabo Sebuhuzu, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SanlamAllianz Life Insurance Plc, yagize ati: “Abakiriya bacu bahoraga batugirira icyizere kuko nitwe bagize amahitamo yabo iyo bakeneye serivisi y’ubwishingizi bw’ubuzima. Gutangiza izina SanlamAllianz mu Rwanda biduha imbaraga nshya kandi bidusaba gukomeza gutanga serivisi zinoze kurushaho.”

Bwana Vianney Rurangirwa Shumbusho, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya SanlamAllianz General Insurance Plc, nawe yagize ati: “Kuba imbere mubatanga serivisi z’ubwishingizi bw’igihe gito ni ishema. Gutangiza izina SanlamAllianz mu Rwanda birushaho kudushyigikira mu cyerekezo cyo gukomeza gutanga serivisi zizewe kandi zihamye ku bakiriya bacu.”

Ukeneye umuhuza mu bwishingizi

Our advisers are at your service and at your disposal to answer all your questions and offer you the solutions best suited to your needs.